Rayon Sports yategereje Gasogi United irayibura muri sitade Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yateye Gasogi United mpaga y’ibitego 3-0 nyuma y’uko Gasogi United itagaragaye ku kibuga cya Stade Amahoro, aho amakipe yombi yari guhurira mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona.

kwamamaza

Ikipe ya Gasogi United yatewe mpaga nyuma yo kuragaragara ku kibuga aho ivuga ko itamenyeshejwe ku gihe impinduka zakozwe ku isaha n’ikibuga byagombaga kwakira umukino, Iyi kipe isobanura ko ayo makuru itayahawe mu masaha 48 mbere y’umukino, nk’uko amategeko abiteganya.
Ubusanzwe, umukino wari kuzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa 15:00, ariko uza kwimurirwa kuri Stade Amahoro Saa 22:00. Izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo guha abafana amahirwe yo kubanza gukurikirana umukino wa CAF Champions League wahuje Al-Hilal SC na RS Berkane, mbere yo kwitabira uwo muri shampiyona, Nubwo byari bigamije korohereza abakunzi b’umupira w’amaguru, Gasogi United ivuga ko uburyo byakozwemo butubahirije amategeko, bityo ikaba itarabashije kwitabira umukino.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, yo yari yageze ku kibuga ku gihe, yiteguye gukina nk’uko byari biteganyije ku masaha y'umukimo saa 22h00, Nyuma yo gutegereza igihe giteganywa n’amategeko, abasifuzi bemeje ko Gasogi United itabonetse, bityo batangaza intsinzi ya mpaga ya 3-0 kuri Rayon Sports, iyi ntsinzi iha Rayon Sports amahirwe yo gukomeza kwitwara neza mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, mu gihe Gasogi United ishobora gusabwa ibisobanuro ku mpamvu yatumye ititabira umukino.

lshyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Rwanda premier league ziracyategerejweho gutanga umwanzuro wa nyuma kuri iki kibazo, cyane cyane ku bijyanye n’uko amategeko yubahirijwe mu itangwa ry’amakuru ku mpinduka z’umukino.
Abakunzi b’umupira w’amaguru basaba ko imitegurire y’imikino yarushaho kunozwa, hagashyirwaho uburyo bwizewe bwo gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo hirindwe impaka nk’izi mu gihe kiri imbere.

 Mar 22, 2026 - 23:46