Ubushinwa bwihanangirije Amerika ko intambara na Iran ishobora guteza akaduruvayo mu Burasirazuba bwo hagati

Ubushinwa bwaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko umugambi wa Donald Trump wo gusenya ibikorwa by’ingufu bya Iran ushobora gukongeza intambara ikagera ku rwego rutagenzurwa mu Burasirazuba bwo Hagati. Ni mu gihe Perezida Trump yahaye amasaha Iran yo gufungura umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo igice kinini cya peteroli ku isi, ariko iki gihugu kikaba gikomeje kuwufunga.

kwamamaza

Ubushinwa nabwo bukoresha ibikomoka kuri peteroli binyuzwa kuri uyu muyoboro ariko bwagaragaje impungenge zikomeye ku ntambara ya Amerika na Israel kuri Iran ikomeje gufata intera, buvuga ko ishobora guteza akaduruvayo gakomeye mu karere kose.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w'Ubushinwa, Lin Jian, yavuze ko uko intambara irushaho gukara, ari nako ibyago byo gutakaza kugenzura ibiri kuba byiyongera.

Ibi bije bikurikira amagambo ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, wavuze ko igihugu cye kizasenya ibikorwa by’ingufu bya Iran mu gihe yaba idafunguye umuyoboro wa Hormuz mu gihe cya vuba (mu masaha 48 uhereye ku cyumweru). Uyu muyoboro ufatwa nk’uw’ingenzi mu bucuruzi bwa peteroli na gaz ku isi, bityo gufungwa kwayo bikagira ingaruka zikomeye ku bukungu mpuzamahanga.

Icyakora Iran yemereye bimwe mu bihugu byiganjemo inshuti zaho.

Ubuyapani bukoresha 90% bya peteroli, bwari bwasabwe na Amerika kugira icyo bukora kugira ngo Iran ifungure Hormuz, gusa buri mu bihugu byemerewe ubufasha na Iran bwo gutambutsa peteroli. Icyakora Ubuyapani bwatangaje ko budateganya kuganira na Iran ku bijyanye no kunyura muri iyo nzira.

Icyakora, ibitero byagabwe na Israel na Amerika byatumye Iran ikomeza gufunga iyo nzira, bituma ibihugu biyishingikirizaho bitangira gushaka izindi nzira cyangwa gukoresha ibigega byabyo.

Ku rundi ruhande, izi mvururu zatangiye kugira ingaruka ku baturage bo muri Amerika, aho ibiciro bya lisansi bikomeje kuzamuka, bigashyira igitutu kuri Donald Trump wari warijeje kugabanya ibiciro by’ubuzima.

Ni mu gihe ibihugu byo mu kigobe nka Saudi Arabia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahreïn byongeye kwibasirwa n’ibisasu bya Iran. I Riyad, misile ebyiri zarashwe, imwe ikumirwa indi igwa ahatari abantu, mu gihe ahandi hatangajwe ibitero bya drone na misile bikomeje gukumirwa n’inzego z’umutekano.

Israel nayo yarashweho na Iran mu mijyi ibiri, aho umwe muri iyi mijyi bivugwa ko habaga Centre y'ubushakashatsi mu bijyanye n'intwaro kimbuzi zigezweho, gusa nta bihamya bibishimangira.

@RFI 

 Mar 23, 2026 - 10:26